Perezida wa Sudani y’Epfo Salva
#Kiir yirukanye abajyanama be babiri nyuma y’ibyabaye biteye ikimwaro ubwo yashyiragaho umugabo wapfuye ngo ajye mu kanama ko kuyobora ibiganiro ku matora ateganyijwe kuba mu Kuboza (12) uyu mwaka.Ishyirwaho rya Steward
#Soroba Budia ryatangajwe mu da ryo ku itariki ya 30 Mutarama (1) uyu mwaka, ariko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byagaragaje ko uwo wahoze mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya UDP (United Democratic Party), yapfuye mu myaka itanu ishize.