Aho hari abagore benshi bareberaga kure; abo ni abari barakurikiye Yezu kuva mu Galileya bamukorera. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu, na nyina wa bene Zebedeyi. Bugorobye, haza umuntu w’umukire w’i Arimatiya, witwa Yozefu, na we akaba yari umwigishwa wa Yezu. Asanga Pilato, amusaba umurambo wa Yezu. Nuko Pilato ategeka ko bawumuha. Yozefu ajyana umurambo wa Yezu, awuhambira mu mwenda utanduye; maze awurambika mu mva nshya yari yaricukuriye mu rutare, hanyuma akingisha ibuye rinini umuryango w’imva, aragenda. Aho hari Mariya Madalena na Mariya wundi bicaye imbere y’imva.
Umunsi w’umwiteguro w’isabato urangiye, bukeye bwawo, abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bateranira kwa Pilato, baramubwira bati «Mutegetsi, twibutse ko wa munyakinyoma akiriho yavuze ati ‘Nzazuka iminsi itatu ishize!’ Nuko rero, tegeka ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, hato abigishwa be bataza kumwiba, bakabwira rubanda bati ’Yazutse mu bapfuye!’ maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.» Pilato arabasubiza ati «Dore abarinzi; nimugende, murinde imva uko mubyumva.» Nuko rero baragenda, badanangira imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye, maze bahasiga abazamu.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.